^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Murakaza neza k'Urubuga rw'Ijwi rya Islam

 

Mu rwego rwo kwigisha no gukangurira abayisilamu bose mu Rwanda n'abari mu mahanga mukugira ubumenyi ku Idini y'Ukuri ariyo ISLAM; mu rwego rwo kumenyekanisha ISLAM kuri bagenzi bacu batari abayisilamu kugirango barusheho kuyisobanukirwa neza binyuranye n'uburyo bari basanzwe bayizi; mu Rwego rwogufasha Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu cy'u Rwanda harimo Ubumwe n'ubwiyunge; kurwanya icyorezo cya SIDA "AIDS/HIV"; mu Rwego rwo gufasha abanyeshuli kubona serivisi zitandukanye zibafasha mumyigire yabo; urugero: kubashakira ibizamini bya Leta byakozwe mubihe byashize; kubagezaho notes z'amasomo atandukanye; mu Rwego rwogufasha abanyarwanda kumenya imiterere y'inzego bwite za Leta n'imiterere y'inzego z'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda (A.MU.R) n'abazihagarariye; kumenya imishinga/ibikorwa bya A.MU.R ibyarangiye, ibigikorwa n'ibiteganywa gukorwa.

Ibiro bikuru by'Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda A.MU.R (Urwego ruhagarariye ISLAM n'abayisilamu mu Rwanda) rwifashishije ishami ryarwo ry'ivugabutumwa (DA'AWA DEPARTMENT) ryishimiye kubagezaho uyu murongo witumanaho rigezweho ry'ikoranabuhanga "internet"; Urubuga rugamije kuba Ijwi rya Islam mu Rwanda no mu Mahanga. Mu bwitonzi bwanyu; mwisanzure kandi musome mutuje kuko tubafitiye inyigisho na za serivise nyinshi zigamije guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda.


Isomo ry'Icyumweru

IBYIZA BY’UKWEZI KWA SHAABANI ------- (Rifate ryose muri PDF)

Ishimwe n’ikuzo bikwiriye Imana, amahoro n’imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi, bavandimwe bayislamu nk’uko mubizi twari tumaze iminsi turi mu kwezi gutagatifu kwa Rajabu ubu tukaba turi mukwezi kwa Shaaban ariko kwa munani mu mezi ya Kislamu.

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho