UBUTUMWA - UKWEZI KWA RAMADHAN.

|

AMWE MU MATEGEKO AGENGA IMINSI ICUMI YA NYUMA YA RAMADHAN

Iminsi 10 isoza igisibo cy'ukwezi kwa ramadhani ni iminsi ifite umwihariko wo kuba igihe cyiza cyo kwiyegereza Imana no kuyigandukira.Umuyislamu rero muri iyi minsi akora ibikorwa binyuranye,muri byo twavuga:


1.Kwiyegereza Imana kandi akagira umuhate kurusha mu bihe bisanzwe:
Umugore w'Intumwa witwa Ayisha(Imana imwishimire) yaravuze ati: (Iyo iminsi 10 isoza ramadhan yageraga,Intumwa y'Imana yagiraga umuhate mu kwiyegereza Imana kuruta uwo yagiraga mu bindi bihe,maze agakenyera agakomeza kandi akabyutsa abi we bagafatanya iswala z'ijoro).

2.Gukora I T I K A F U ushakisha Laylatul 'Qadri.
Itikafu bisobanuye :kuguma mu musigiti ukorerwamo ijuma mu gihe runaka mu rwego rwo kwiyegereza Imana anashakisha ijoro ry'icyubahiro (laylatul 'Qadri) kubera ibyiza byaryo bikurikira:

  1. Niryo joro Allah yahishuyemo Qor'ani ntagatifu. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
    " Qor'ani twayihishuye mu ijoro ry'icyubahiro".

    Qor'ani 97:1

  2. Ni ijoro ryuje umugisha. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
    "Qor'ani twayihishuye mu ijuro ryuje imigisha".

    Qor'ani 44:3

  3. Muri iryo joro nibwo Allah agena ibizaba mu mwaka wose. Nk'uko Imana yabishimangiye ivuga iti:
    " Muri iryo joro hagenwa igeno ry'ibizaba".

    Qor'ani 44:4

  4. Igikorwa cyiza gikozwe muri iryo joro kiruta igikozwe mu mezi igihumbi. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
    "Ijoro ry'icyubahiro (Laylatul Qadri) rifite ibyiza biruta iby'amezi igihumbi".

    Qor'ani 97: 3.

  5. Muri iryo joro abamalayika baramanuka. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
    " Muri iryo joro abamalayika baramanuka harimo na Jibrilu babitegetswe na Nyagasani wabo bazanye ibyiza".

    Qor'ani 97: 4

  6. Iryo joro rirangwa n'ituze, umutekano, n'ibikorwa byiza byo kwiyegereza Imana. Nkuko Imana yabivuze igira iti:
    iryo joro ni amahoro n'ituze kugeza umuseke utambitse".

    Qor'ani 97: 5

  7. Muri iryo joro Imana ibabarira ibyaha by'abantu barikozemo ibikorwa byiza.Nk'uko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yabivuze igira iti:
    " Uzasari mu ijoro ry'icyubahiro (Laylatul'Qadri) kubera kwemera Imana no gushaka ibihembo byayo azababarirwa ibyaha bye byose byahise".
    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu

.............umusozo.........

"Nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe Rukumbi "Allah"; Muhammad na Yesu ni Intumwa z'Imana