Guhindura Karandariye ya "Gregory" muri "Hijr"

Guhindura Kalandiriye!


Icyitonderwa!:

Kubera utubazo "Microsoft Internet Explorer" ikunze kugira mu kugaragaza neza ibisubizo biva muri poroguramu za "JAVA na PHP"; musabwe kwifashisha "MOZILLA FIREFOX" kugirango mubashe gukoresha neza izi Kalandariye zinyuranye. Mugomba kuba kandi mufite poroguramu ya "JAVA" kuri machine mukoresha kuri "internet". Naho ubundi hita wandika Umwaka; Ukwezi n'italiki mudusanduku twabigenewe nk'uko bigaragara hepfo nurangiza ukande kuri "BARA" ubone ibisubizo by'amataliki y'ama Kalandariye anyuranye

Birashoboka ko ku mataliki haba ikinyuranyo cy'umunsi umwe mbere kubera ko Kalandariye ya Islam ikurikiza iboneka ry'ukwezi kandi ibyo ntaburyo byashyirwa mu mibare kuko ntagipimo kibaho cyakoreshwa. Amataliki nyayo ari kugihe ahoraho ni ayo agaragara hejuru ya buri page ari mu irangi ry'Ubululu.

Italiki ya Hijr nyayo iri ku gihe!
igendana na Kalandariye ya "Ummul Quraa" Kalandariye twese ku isi Abayisilamu dukurikiza hifashishijwe iboneka ry'Ukwezi . Murakoze!

Hijri - Gregorian Date Converter
Amatariki uy'umunsi:
www.ijwi-islam.org

Kalandariye ya "Gregoire"
Ukwezi Umunsi Umwaka
Kalandariye ya Islam "Hijr"
Ukwezi Umunsi Umwaka

Uyu Munsi--->:


Kalandariye ya Islam "Hijr" ishingiye ku izenguruka/kugaragara ku Kwezi "Moon" mu kizungu aribyo "Lunar" ikaba igizwe n'amezi cumi n'abiri (12) agizwe n'iminsi 30 na 29, umunsi wanyuma wa 29 w'ukwezi ukaba wongerwaho umunsi umwe kugirango byuzure iminsi 30 mu myaka ya "Lunar"

Imyaka ya "Lunar" igizwe n'imizenguruko imara imyaka 30 kandi ikaboneka mu myaka 1, 5, 7, 10, 13, 16, 18, 21, 24, 26, na 29. Iminsi yayo itangirana no kurenga ku Izuba. Kalandariye ya Islam itangira ku munsi wa Gatano taliki ya 16 z'Ukwezi kwa Nyakanga 622 C.E. muri Kalandariye ya "Julian, Umunsi wa "Julian" 1948439.5, umunsi Intumwa Muhammad yimuka ava i Medina ajya i Makka "Saudi Arabia", umunsi wakurikiyeho izuba rirenze niwo watangiye taliki ya 1 y'ukwezi kwa 1 y'Umwaka wa 1 "A.H = Anno Hegira" -- Ijambo ry'Icyarabu risobanuye Gutandukana/Kugenda". Ibyumweru bitangirana n'umunsi wo Kucyumweru "Sunday", n'aho amazina y'iminsi akaba imibare iyigize: ku Cyumweru niwo munsi wa mbere naho kuwa Gatandatu ukaba umunsi wa karindwi.


"Nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe Rukumbi "Allah"; Muhammad na Yesu ni Intumwa z'Imana