Ishakiro

Ijwi Rya Islam Mu Rwanda


ISOMO RY'ICYUMWERU !
TUMENYE AMEZI MATAGATIFU.

Ishimwe ni kuzo byuzuye bikwiye Imana yonyine, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamad n'abiwe n'abamukurikiye bose kugeza ku munsi w'imperuka.

Allah yaremye ibihe bimwe abirutisha ibindi, ni muri urwo rwego hari amezi yarutishije andi ayaha gaciro n’icyubahiro kurusha andi yose, Imana yayagaragaje muri Qor'an ndetse n'Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) akaba yarasobanuye agaciro kayo. Imana yaravuze iti:

"Mukuri umubare w'amezi Imana yaremye ni cumi n'abiri , muri ayo mezi harimo ane yahawe icyubahiro kurusha andi, iyo niyo nzira itunganye, bityo muramenye ntimuzakore ibibi ngo muhuguze imitima yanyu muri ayo mezi".

Qor'an: 9: 36

AMEZI MATAGATIFU YAHAWE ICYUBAHIRO KIRUTA IBINDI BIHE NI AYAHE?

Nk'uko bigaragara muri uyu murongo wa Qor'an uvuga ko umubare w'amezi Imana yaremye ari cumi n'abiri ariko hakabamo amezi ane yahawe icyubahiro kurusha andi, icyubahiro n’igitinyiro cyayo bisobanuye ko icyaha gikozwe muri aya mezi kiba kiremereye kinahambaye kurusha igikozwe mu yandi mezi, n'ubwo bwose nta gihe na kimwe umuntu yemerewe gukoramo icyaha. Intumwa Muhamad yasobanuye ayo mezi ane yahawe icyubahiro muri igira iti: " umwaka ugizwe n'amezi cumi na biri muri yo harimo ane yaziririjwe( yahawe icyubahiro kurusha andi ) atatu akaba akurikirana ariyo: Dhul Qaadat na Dhul Hijat na Muharamu, n'ukundi kumwe kuri ukwako hagati ya Jamad na Shaabani (ariko kwezi kwa Rajabu)". Iyi mvugo y'Intumwa iragaragaza ko amezi ane matagatifu ari: Dhul Qaadat na Dhul Hijat na Muharamu na Rajabu.

KUKI IMANA YAHAYE ICYUBAHIRO AYA MEZI ANE KURUSHA ANDI ?

Umumenyi witwa Ibun Kathir yaravuze ati: (Amezi yahawe icyubahiro gikomeye kurusha andi yabaye ane atatu akurikirana na kumwe kuri ukwako, kugirango abantu babashe gukora ibikorwa bya Hijat na Umurat batekanye ntawe ubahungabanya mu mayira kuko abantu bose batinya gukoramo ibyaha , ariyo mpamvu Imana yaziririje mbere ya Hijat ukwezi kwa Dhul Qaadat bagahagarikamo intambara bitegura Hijat maze Imana iziririza ukwezi kwa Dhul Hijat kugirango abantu bakore ibikorwa bya Hijat batekanye nyuma ya Hijat, Imana iziririza ukundi kwezi kumwe nyuma ya Hidja kugirango abantu babanze basubire iwabo mu mutekano, Imana inaziririza ukwezi kwa Rajabu hagati mu mwaka kugirango abantu bashaka gukora Umurat bayikore kandi basubire iwabo mu mutekano).

KUKI IMANA YABUJIJE ABANTU GUKORA IBIBI MURI AYO MEZI ?

Kuba Imana yarabujije abantu gukora ibyaha muri ayo mezi ntibisobanuye ko kubikora mu yandi mezi byemewe, ahubwo yashakaga gushimangira agaciro n'icyubahiro cy'aya mezi , kuko icyaha kiyakozwemo kigira uburemere n'ibihano bihambaye kuruta igikozwe mu bindi bihe, nk'uko gukorera icyaha ku butaka butagatifu bwa Makkah kiba gihambaye cyane kuruta kugikorera ahandi. Imana yaravuze iti:

"Uzashaka kuhakorera(I Makkah) ubwononnyi cyangwa amahugu tuzamuhanisha ibihano bibabaza".

byumvikana rero ko icyaha gikozwe muri aya mezi kigira uburemere kuruta igikozwe mu bindi bihe n’icyiza gikozwe muri ayo mezi cyikagira ibihembo byinshi.Ariko ibyo ntibisobanuye ko gukora ibyaha mu yandi mezi byemewe.

IBIKORWA UMUYISLAMU ASABWA GUKORA MU MEZI MATAGATIFU.

  1. Kurushaho kwirinda ibikorwa bibi n’ibyaha aho biva bikagera byaba ibigaragara n'ibikorwa mu ibanga.
  2. Kwirinda ibihimbano bikunze kuboneka kuri bamwe cyane cyane mu kwezi kwa Rajabu bibwira ko bakora ibikorwa bibegereza Imana kandi byiza nyamara ahubwo bazabihanirwa kuko ari ibihimbano n'ibyaduka bitakozwe n'Intumwa Muhamad, Ugasanga bamwe baragena Iswala runaka bagomba gusenga muri Rajabu gusa abandi igisibo runaka muri Rajabu., cyane cyane ku munsi wa 27 aho bamwe basiba uwo munsi bakanakora iswala z’igihagararo zihariye mu ijoro ryawo mu rwego rwo kwizihiza ijoro Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yazamuriweho mu Ijuru(AL-ISRAI WAL MIRADJI), ibi byose ni ibihimbano abantu badukanye mu Idini bidafite inkomoko, ndetse banabihimbiye amahadidhi babeshyera Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) Bityo muvandimwe urasabwa guha agaciro ibyo Imana yahaye agaciro ukamenya ko ibihembo by'ibikorwa byiza byiyongera iyo bikozwe mu gihe cyangwa bigakorerwa ahantu hatagatifu. Mumenye kandi ko ubu turi mu kwezi gutagatifu kwa Rajabu tukaba dusabwa kwirinda gukora ibyaha tukanakurikiza amategeko yose Imana yategetse.

UMUSOZO

Joomla Templates and Joomla Extensions by ZooTemplate.Com
 
Ulti Clocks content

Iyi saha ibara bitewe na Machine yawe uko ibara !!

Gupima Amaturo "ZAKAT"

Amanota y'irushanwa

Umuyislamu Mushya

Hitamo Neza !

Urabona gute iyi site nshyashya......?
 

Uko ikirere cyifashe.


Kigali, Rwanda Local Weather

Andi Masite

Irushanwa

Ganira ako kanya!



Ingengabihe y'iswalat

Ijwi islam Staff

Copyright © 2013 Ijwi Rya Islam Mu Rwanda. All Rights Reserved.

Ibiri kuri iyi site byateguwe na Komisiyo y'aba SHEIKH yashyizweho n'ubuyobozi bukuru bwa A.MU.R ariyo mugenzuzi mukuru wayo.

.