Intangiriro
Ikigamijwe muri ubu butumwa ni ahagenewe gushyirwa inyigisho zitandukanye kuri uru rubuga rwa internet zigamije guhugura abayislam, zikaba zizajya zivanwa kuri uru rubuga rw'ivugabutumwa zikamanikwa ku misigiti zikanakwirakwizwa hirya no hino mu bayislamu kugirango bibafashe gusobanukirwa idini yabo.
Muri ubu butumwa muzajya muhasanga inyigisho zinyuranye ku idini ya islamu n'izigendanye n'ibihe runaka bifite umwihariko mu idini ya islamu, kugirango abayislamu bamenye uko babyitwaramo. kubera ko ubu butumwa buba ari ubw'igihe gito bitewe n'icyo buvugaho, buzajya bugenda buhinduka uko ibihe bihindutse, niyo mpamvu byaba byiza ku babyifuza kubufotora bakabutwara bakabuvana kuri uru rubuga mbere y'uko bukurwaho hagamijwe gushyiraho ubundi, ariko niyo bukuwe kuri page, buguma kubikwa ahabugenewe ku rubuga ku buryo ubushatse igihe cyose abusangaho.
Tuboneyeho gusaba abayislamu babishoboye kugira uruhare mu kubufotoza no kubukwirakwiza mu bandi kuko bazabibonera ibihembo ku Mana.
Ubutumwa bw'Imisigiti (igice cya 19)
AMWE MU MATEGEKO AGENGA IMINSI ICUMI YA NYUMA YA RAMADHAN
1.Kwiyegereza Imana kandi akagira umuhate kurusha mu bihe bisanzwe:
Umugore w'Intumwa witwa Ayisha(Imana imwishimire) yaravuze ati:
(Iyo iminsi 10 isoza ramadhan yageraga,Intumwa y'Imana yagiraga umuhate mu
kwiyegereza Imana kuruta uwo yagiraga mu bindi bihe,maze agakenyera
agakomeza kandi akabyutsa abi we bagafatanya iswala z'ijoro).
2.Gukora I T I K A F U ushakisha Laylatul 'Qadri.
Itikafu bisobanuye :kuguma mu musigiti ukorerwamo ijuma mu gihe runaka mu rwego rwo
kwiyegereza Imana anashakisha ijoro ry'icyubahiro (laylatul 'Qadri) kubera ibyiza byaryo bikurikira:
- Niryo joro Allah yahishuyemo Qor'ani ntagatifu. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
" Qor'ani twayihishuye mu ijoro ry'icyubahiro".
Qor'ani 97:1
- Ni ijoro ryuje umugisha. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
"Qor'ani twayihishuye mu ijuro ryuje imigisha".
Qor'ani 44:3
- Muri iryo joro nibwo Allah agena ibizaba mu mwaka wose. Nk'uko Imana yabishimangiye ivuga iti:
" Muri iryo joro hagenwa igeno ry'ibizaba".
Qor'ani 44:4
- Igikorwa cyiza gikozwe muri iryo joro kiruta igikozwe mu mezi igihumbi. Nk'uko Imana
yabivuze igira iti:
"Ijoro ry'icyubahiro (Laylatul Qadri) rifite ibyiza biruta iby'amezi igihumbi".
Qor'ani 97: 3.
- Muri iryo joro abamalayika baramanuka. Nk'uko Imana yabivuze igira iti:
" Muri iryo joro abamalayika baramanuka harimo na Jibrilu babitegetswe na Nyagasani wabo bazanye ibyiza".
Qor'ani 97: 4
- Iryo joro rirangwa n'ituze, umutekano, n'ibikorwa byiza byo kwiyegereza Imana. Nkuko
Imana yabivuze igira iti:
iryo joro ni amahoro n'ituze kugeza umuseke utambitse".
Qor'ani 97: 5
- Muri iryo joro Imana ibabarira ibyaha by'abantu barikozemo ibikorwa byiza.Nk'uko Intumwa
Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yabivuze igira iti:
" Uzasari mu ijoro ry'icyubahiro (Laylatul'Qadri) kubera kwemera Imana no gushaka ibihembo byayo azababarirwa ibyaha bye byose byahise".
Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu
.............umusozo.........



